HomeNewsCHARACTERS OF PUERI CANTORES.

CHARACTERS OF PUERI CANTORES.

IMYITWARIR IGOMBA KURANGA ABA PUERI  CANTORES “ABANA  B’ABARIRIMBYI”

Muri make.

  • Abana b’aba Pueri Cantores bagomba kuba intangarugero iwabo mu rugo kandi bagatera ababyeyi babo ibyishimo banabumvira muri byose.
  • Aba Pueri Cantores bagomba kugira imyitwarire ihuje n’iya Dominiko Saviyo cyane cyane barimo guhimbaza igitambo cya Misa ndetse no mu yindi mihango Mitagatifu.
  • Dushikarire guhabwa Yezu Kristu mu Karisitiya kandi twabanje kwitegura bihagije; ibi bigakorwa twagombye gutekereza ku dukosa duto duto dukunda gukorera ababyeyi n’abandi bagenzi bacu muri rusange kandi tukadusabira imbabazi.
  • Benshi muba Pueri Cantores, ni abanyeshuri mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye. Ni ngobwa kugira umurava n’ikinyabupfura mu ishuri nk’uko aribyo byaranze Mutagatifu Dominiko Saviyo.
  • Abana b’aba Pueri Cantores bagomba kugira isuku y’imyambaro ndetse no kumubiri, nk’uko byarangaga igihe cyose Dominiko Saviyo. Bagomba guhora bibutswa ko Roho nzima itura mu mubiri muzima.
  • Abana b’aba Pueri Cantores bagomba kwirinda imyifatire yose idahwitse bashobora kwanduzwa na bagenzi babo birirwana, bakinana n’abandi.
  • Aba Pueri Cantores mu kwigana Dominiko Saviyo, bagomba kuba intangarugero muri bagenzi babo, babafasha, babitangira ariko cyane cyane bakabakosora mu makosa yabo.
  • Nkuko byaranze Dominiko Saviyo, aba Pueri Cantores bakwiye kujya bagisha inama kenshi kugira ngo imyifatire yabo irusheho kuba myiza.
  • No mu gihe ubuzima bwacu bukendera tugomba kwibuka Imana kandi tugakomeza icyizere ko hari ubundi buzima twasezeranijwe.

ʻʻMutagatifu Dominiko Saviyo umurinzi w’abana b’abaririmbyi udusabire’’

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments