UMURYANGO MPUZAMAHANGA W’ABANA B’ABARIRIMBYI
Amatorero y’abana b’abaririmbyi amaze kuba menshi, yahaye Fernand Maillet igitekerezo cyo kuyahuriza hamwe mu muryango mpuzamahanga w’abana b’abaririmbyi. Nibwo Maillet atangije igitekerezo cye mu w’i 1938, abinyujije mu kinyamakuru cy’itorero cyitwaga « chronique de la manécanterie ». Nyamara intambara ya kabiri y’isi ntiyatumye uwo mugambi ubasha kujya mu bikorwa.
Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose yabaye kuva mu w’i 1939-1945, umubano hagati y’ibihugu , cyane cyane Ubudage n’Ubufaransa, wari mubi cyane maze Musenyeri Maillet ashaka kuwuzahura akoresheje abana bato b’abaririmbyi abaha ubutumwa bw’uko bagomba kuririmba kandi bakaba intumwa z’amahoro mu si yose.
Yashoboye mu w’i 1945, guhuriza hamwe amatorero yose mu muryango umwe wiswe « Federation Internationale des Pueri Cantores”, umuryango mpuzamahanga w’abana b’ababririmbyi.
Mu w’i 1947, umuryango wemewe ku buryo budasubirwaho n’Inama y’Abepiskopi b »Ubufaransa. Mu w’i 1951, niho ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya bwemeye ku mugaragaro amategeko agenga umuryango Mpuzamahanga w’Abana b’Abaririmbyi. Intego ya Musenyeri Maillet y’uko bana bose b’abaririmbyi baba intumwa z’amahoro yagezweho, ibyo bigaragara muri congres (kongere) mpuzamahanga zabereye mu mugi wa Cologne ho mu Budage (1953) n’indi yakurikiyeho ikabera i Paris mu BUfaransa (1956).
Kuva mu w’i 1953, umuryango w’abana b’abaririmbyi « Pueri Cantores », waramamaye cyane ku isi yose. Mu bihugu 62, Pueri Cantores yari yarahageze hari abana b’abaririmbyi 100 000. Nyuma y’imyaka 3 hari amatorero y’abana b’abaririmbyi 2240.
Kuva aho Papa Pawulo wa VI yemereje ko tariki ya 1 Mutarama ari umunsi w’amahoro, iyi tariki ni umunsi mukuru ku ba Pueri Cantores. Na nubu mu nshingano z’aba Pueri Cantores, amahoro y’Imana niyo ari ku isonga, nk’uko intego yabo ibishimangira muri iyi nteruro: Demain tous les enfants chanteront la paix de Dieu », bisobanura ngo « Ejo abana bose bazaririmba amahoro y’Imana ».
Musenyeri Maillet yayoboye umuryango kuva washingwa kugeza igihe atabarukiye muri Gashyantare 1963, maze asimburwa na Musenyeri Romita.
