HomeAmakuruPUERI CANTORES GOWN SET UP

PUERI CANTORES GOWN SET UP

UMWAMBARO W’ABANA B’ABARIRIMBYI

N’ubwo umwambaro atari wo muntu ariko utuma bashobora kumenya igice aherereyemo, ugatanga n’igisobanuro k’uwo ari we. Ntawashidikanya ko ufitiye akamaro abana b’abaririmbyi cyane cyane iyo utangwa ku mugaragaro n’abahagarariye Kiliziya, imbere y’imbaga y’abakristu mu gitambo cy’Ukaristiya.

Mu bihugu bavuga icyongereza umwambaro w’amakorari rimwe na rimwe ni ikanzu ifite ibara ryihariye hamwe n’igishura. Ahandi bahisemo ikanzu yera ifite ingofero cyangwa itayifite; iyo kanzu bayambara bayikenyeje umukandara cyangwa umushumi. Natwe ni yo dukoresha, uretse ko twongera ho umusaraba w’igiti kugira ngo dutandukanye abana b’abaririmbyi n’abahereza. Ubusanzwe umwambaro w’itorero ry’abana b’abaririmbyi ni ikanzu y’umweru, umushumi ndetse n’umusaraba w’igiti.  Buri mwana agomba kugira ikanzu ye bwite ikaba ifite nimero cyangwa se iriho izina ry’umwana. Ni we ubwe ugomba kuyimenya, bityo ntihashobore kuba amahane abana barwanira amakanzu. Ni ngombwa rero ko hateganywa mu sakarisitiya aho bamanika ayo makanzu cyangwa akabati ko kuyabikamo. Kugira ngo umwana yambikwe uwo mwambaro kandi agomba kuba yarateguwe bihagije rwose.

Mu guhabwa ikanzu imbere y’imbaga y’abakristu, ni ngombwa ko umwana yumva ko yiyemeje kwinjira mu muryango w’abana b’abaririmbyi. Buri gihe azahora abizirikana n’igihe gisanzwe imyifatire ye mu kiliziya izarushaho kuba myiza. Ntabwo umwana azahabwa ikanzu batarabanje kumutegura igihe gihagije. Igihe yenda guhabwa ikanzu agomba kwiherera igihe gito ndetse akaba yanahabwa penetensiya ku mugoroba ubanziriza umunsi wo guhabwa ikanzu. 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments