HomeAmakuruKwizihiza Umunsi Wa Mutagatifu Dominiko Savio muri Diyosezi Ya Kibungo (15/3/2026).

Kwizihiza Umunsi Wa Mutagatifu Dominiko Savio muri Diyosezi Ya Kibungo (15/3/2026).

KWIZIHIZA UMUNSI WA Mutagatifu Dominiko Savio muri Diyosezi Ya Kibungo

Mwiriweho neza? Uyu munsi muri Diocèse ya Kibungo twijihije umunsi mukuru wa Mt Dominiko Savio mu birori bitagira uko bisa byabereye muri Paroisse ya Zaza. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Missa aho twahawe inyigisho zitandukanye. Nyuma ya Missa habayeho ubusabane, abana baridagadura mu ndirimbo n’imbyino zitandukanye.
Twiyemeje kugera ikirenge mucya Dominiko Savio, twiyemeza kwirinda icyitwa icyaha cyose.

Ubusanzwe umunsi wa Dominiko Savio wizihizwa tariki ya 9/3/2026, muri diyosezi ya Kibungo wizihijwe tariki ya 15/3/2026 kubera ko itariki ya 9/3/2026 yageze ari mu mibyizi; umunsi wizihijwe ari ku Cyumweru muri icyo cyumweru

Nk’uko kandi twabihawemo ubutumwa n’umuyobozi mushya wa Fédération National, mu butumwa yatugejejeho ku munsi wa Mutagatifu twisunga, cyane cyane gufasha abatishoboye muri iki gihe cy’igisibo (gutabariza abababaye), twiyemeje kuzishyurira umwana umwe w’umuririmbyi utishoboye minerval y’igihembwe cya 3. Iki kandi kikaba ari igikorwa kizajya kiba buri mwaka uko twijihije uyu munsi. Murakoze.

RELATED ARTICLES

Most Popular

Recent Comments