HomeAmakuruDiocese Kabgayi :Igihe cy'impeshyi Cyabaye igihe cyo kongera abanyamuryango mu matorero ya...

Diocese Kabgayi :Igihe cy’impeshyi Cyabaye igihe cyo kongera abanyamuryango mu matorero ya Pueri Cantores zo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Cyabaye igihe cyo kongera abanyamuryango mu matorero ya Pueri Cantores zo muri Diyosezi ya Kabgayi

Muri iki gihe cy’impeshyi kuva tariki 11 Kanama kugera taliki 15 Nzeri 2024, amatorero ya Pueri Cnatores amwe yo muri diyosezi ya Kabgayi yakiriye abanyamuryango bashya. Izo ni Pueri Cantores za Cyeza, Byimana, Mushishiro, Kivumu na Karambi.

Ku itariki 11 Kanama 2024, abana 29 bashya bakiriwe mu muryango mu itorero rya Paruwasi ya Cyeza, ku itariki 18 Kanama hakirwa abana 34 mu itorero rya Paruwasi ya Mushishiro, uwo munsi kandi tariki 18 Kanama hakiriwe abana 18 mu itorero rya Paruwasi ya Byimana, ku itariki 1 Nzeri hakirwa abana 46 mu itorero rya Paruwasi ya Kivumu, naho ku itariki 15 Nzeri hakirwa abana 32 bo mu itorero rya Paruwasi ya Karambi.

Kuri ubu amwe muri ayo matorero ya Pueri Cantores akaba yarafashe intego yo kwakira amasezerano y’abana bashya buri mwaka. Urugero ni nk’itorero rya Paruwasi ya Mushishiro ryaherukaga kwakira abana 21 ku itariki 21 Mutarama 2024, rikaba ryongeye kwakira abandi 34 ku itariki 18 Kanama 2024.

Pueri Cantores Mushsihiro ku itariki 18/8/2024

Pueri Cantores Kivumu ku itariki 01/9/2024

Pueri Cantores Karambi ku itariki 15/9/2024

Pueri Cantores Cyeza ku itariki 11/8/2024

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments