Uko Pueri Cantores Mushishiro yizihije umunsi wa Mutagatifu Dominiko Saviyo
Umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) ni umuryango wa agisiyo gatorika wisunga Mutagatifu Dominiko Saviyo nk’uko byatangajwe na Papa Piyo XXII ku itariki 8 Kamena 1956. Umunsi Mutagatifu Dominiko Saviyo wizihizwa ku itariki 9 Werurwe buri mwaka.
Kimwe n’abandi bana bose ku isi, uyu mwaka wa 2026, Pueri Cantores Mushishiro yo muri Diyosezi Kabgayi bizihuje umunsi wa Mutagatifu Dominiko Saviyo umurinzi w’abana b’abaririmbyi mu gihe cy’icyumweru; abana bumvise Misa kandi bahabwa ibiganiro bine (4).

- Ku itariki 9/3/2026:
- Abana bagiye mu isengesho rya Misa, barayiririmba. Kubera ko wari umunsi w’imibyizi abana bagiye ku ishuri ibindi bikorwa babitegura mu mpera z’icyumweru.
- Ku itariki 14/3/2026:
- Habaye umwiherero watangiranye na Misa. Abana barayiririmbye bahabwa na Penetensiya.
- Bahawe inyigisho yatanzwe na Padiri, yari ifite umutwe ugira uti: “Igisibo gishimisha Imana twisunze ubuzima bwa Mutagatifu Dominiko Saviyo”.
- Uwo munsi kandi bahawe ikiganiro n’umuyobozi w’itorero: Umwiherero, igihe cyo kwisuzuma no kwiha intego.
- Ku cyumweru tariki 15/3/2026:
- Umwiherero wakomeje abana baririmba Misa ya saa moya za mugitondo. Muri iyo misa abana basabiye abana b’abaririmbyi b’isi yose amahoro no gukomera ku ngabire bahawe.
- Nyuma ya misa, abana bahawe inyigisho n’ababikira b’abavizitasiyo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Nuririmba neza uzajya mu ijuru”.
- Abana kandi bongeye guhabwa ikiganiro ku nshamake y’imyanzuro y’inyigisho zatanzwe muri congress yabereye i Kigali ku wa 25-28/8/2025. Ikiganiro cyatanzwe n’umwarimu wabo w’indirimbo.
- Uwo munsi wasojwe n’ubusabane, wagenze neza cyane.
Turashimira cyane abayobozi ba Paruwasi Mushishiro, Ababikira b’abavisitasiyo, n’ababyeyi b’abana badufashije kugira ngo iyo minsi igende neza.

Mutagatifu Dominiko Saviyo adusabire!!!

