Janja

Pueri Cantores Janja

Pueri Cantores Janja
Pueri Cantores Janja
  1. Pueri Cantores Janja
  • Igihe washinzwe : Yatangijwe mu w’1973 utangijwe n’abana 36 baririmbaga baza kugirwa Korali yitiriwe Mutagatifu Paulo. Bityo ku wa 09 Nzeri 1999, abana ba mbere nibwo bahawe amasezerano.
  • Abawushinze: Bansebereziki Kimanuka Anicet (wanayoboye Président de Fédération Diocésaine de Pueri Cantores, Padiri Mukuur Joseph Ntabareshya wari ushaje Pueri Cantores ikomezwa cyane mu bya muzika na Mgr Barugahare Vincent afatikanyije na Mgr Seleviliyani Nzakamwita.
  • Ibikorwa by’igenzi itorero rikora: Pueri Cantores Janja ifite ibikorwa bikomeye ikora: gushinga Pueri Cantores, gutoza abana kugira uruhare muri Kiliziya ibi bigatuma haboneka abasaserdoti n’ababikiri benshi, kuririmba Missa ntagatifu. Bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abababaye, bakorai ngendo nyobokamana, bakora umwiherero buri mwaka. Bari gutegura Festival n’igikorwa cyo kwimakaza umuco w’ubwiyunge n’amahoro mu Rwanda.

Bafitye itorero ribyina neza rriserukira paruwasi bakagira n’itsinda ry’abakaraza babimenyereye cyane, ibi bikabongerera ubushobozi.

Mubyo bumva bashishikariza abandi ni ukurushaho gukunda isengesho no kwamama amahoro ahntu hose, ukwitabira no gukunda umwiherero no gushishikariza abana kujya banoza amajwi (vocarise) kugira ngo baririmbe neza kurushaho. Rimaze kwitabira Congrès 4 mu rwego rw’igihugu.

  • Umubare w’abaririrmbyi bagize itorero: Itorero rigizwe n’abana 102 bose batuye mu nkengero za Paruwasi. Hasezeranyemo bangahe 87.
  • Aho itorero riherereye: Itorero riherereye muri Diyosezi ya Ruhengeri mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru. Iri torero rihanye imbibi na Paruwasi ya Nyakinama na Bumara, Kibangu na Ntarabana za Diocese Kabgayi mu majyepfo, paruwasi Nemba, Rwaza, Bumara na Nyakinama za Diocese Ruhengeri, paruwasi Rambura na Muramba za Diocèse Nyundo mu burengeruba. Paruwasi Janja ni imwe muri paruwasi zifite abihaye Imana benshi muri Diocese Ruhengeri no mu rwgo rw’igihugu Muri bo hari abarerewe muri Pueri Cantores. Kuva i Kigali kugera muri Paruwasi Janja hari 8km. Paruwasi Janja yashinzwe muri niyo yashinzwe bwa kabiri muri Diocese 1935 nyuma ya Paroisse Rwaza.