Nyakinama

Pueri Cantores Nyakinama

Pueri Cantores Nyakinama
Pueri Cantores Nyakinama

 

  1. Pueri Cantores Nyakinama
  • Igihe itorero ryatangiriye: 21/3/2015
  • Abarishinze: Abbé André Ntungiyehe (uwahoze ari Vice Président wa FRPC) afatanije na Pueri Cantores Cathedrale Ruhengeri.
  • Ibikorwa by’igenzi itorero rikora: Abana bafasha abakristu gusenga bizihiza igitambo cya Missa zo ku cyumweru n’indi minsi mikuru ya Kiliziya. Buri mwaka bakora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abababaye by’umwihariko gufasha abababaye no gufahsa abarwayi babaha ibyo kurya, ibikoresho n’amafranga. Bakora ibitaramo bigamije gukangurira abandi bana kwitabira ibikorwa by’amahoro, isengesho ndetse n’umuco. Iri torero rifitanye umubano na Pueri Cantores cathedrale Ruhengeri, Bumara na Muko.

Pueri Cantores Nyakinama irashishikariza andi matorero gukora ibitaramo kuko ari uburyo  bwiza bwo kumenyekanisha ibikorwa ny’umuryango bikaba bifasha abakristu gukunda umuco w’amahoro aho bari hose. Bamaze kwitabira ihuriro rimwe gusa ry’Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi mu Rwanda.

  • Umubare w’abaririmbyi bagize itorero: Itorero rigizwe n’abana 123 bose batuye mu muri iyi Paruwasi. Hamaze gusezerana 88. Abakobwa nibo benshi kandi umubare nyamwishi ni abanyeshuri biga amashuri abanza abandi bake bakiga ayisumbuye.
  • Aho itorero riherereye: Itorero riherereye muri Diyosezi Ruhengeri iri mu Karere ka Musanze, umujyi wa 2 w’igihugu cy’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruruguru. Iri torero rituriye Pariki y’ibirunga igizwe n’ingagi ndetse n’ibivumo, n’igihondohondo hose ba mukerarugendo bakunda gusura bakinjiriza igihugu amadevize. Paruwasi ya Nyakinama ni iy’Abapadri bera bitwa Abamariyari. Kuva mu mujyi wa Musanze hari 6km ni ukuvuga 101 km uvuye i Kigali.