Runaba

Pueri Cantores Runaba

Pueri Cantores Runaba
Pueri Cantores Runaba
  1. Pueri Cantores Runaba
  • Igihe itorero ryatangiriye: 2014 basezerana bwa mbere 2016
  • Abarishinze: Abbé Celestin ……
  • Ibikorwa by’igenzi itorero rikora: Pueri Cantores Runaba ni itorero rimaze igihe gito ryijiye muri FRPC ku buryo rikora ibikorwa bitandukanye bikubiyemo kuribimba missa ntagatifu, kwitabira ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane iby’imiryango y’Agisiyo gatolika, ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abababaye. Abagize iri torero kandi 98% ni abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Uretse ibi bikorwa bakora ingendo nyobokamana, bakora umwihero bjuri mwaka, bajya muri Forum y’urubyiruko mu rwego rw’igihugu, Diyosezi na Paruwasi. Mu buryo bwo kuzuza intego y’umuryango «Ejo abana b’isi yose bazaririmba amahoro y’Imana, batoza abana kumenya kuririmba neza, gufashanya bahana umuganda w’amaboko. Barashishikraiza abantu bose kurushaho gukunda gukora igikorwa cy’urukundo kandi abana bakarushaho gutozwa no kwitoza kuba nka Mutagatifu Dominiko Savio. Kuva aho umuryango wemewe na FRPC bamaze kwitabira ihuriro (congress) mu rwego rw’igihugu yabereye muri Diyosezi yaR Ruhengeri. Barateganya kuzitabira Festival igamije gukangurira abakristu kwimakaza ubwiyunge n’amahoro.
  • Umubare w’abaririmbyi bagize itorero: Itorero rigizwe n’abana …. bose batuye mu muri iyi Paruwasi. Hamaze gusezerana …….
  • Aho itorero riherereye: Pueri Cantores Runaba ikorera muri Paruwasi Runaba ishyigikiwe na Paruwasi mu bikorwa byayo. Iyi Paruwasi yo muri Diyosezi Ruhengeri iri mu Karere ka Burera, ku nkengero z’umupaka w’u Rwanda na Uganda  ho mu ntara y’Amajyaruruguru. Iri torero rituriye Ikiyaga cya Burera, ikiyaga kinini gikurikiye Kivu. Kubera imiterere yahoo n’amahumbezi yahoo bituma ba mukerarugendo bahasura dore ko hegereye ikirunga cya Muhabura kidahwema kwinjiriza igihugu amadevize. Iri torero ryitabiriye Ihuriro rimwe (Congrès) 2017 yabereye muri Diyosezi