Nemba

    Pueri Cantores Nemba

Pueri Cantores Nemba
Pueri Cantores Nemba

                                                     

                                Pueri Cantores Nemba

 

.Igihe itorero ryatangiriye: 2015

.Abarishinze: Washinzwe na Padiri Providence Idukomeze wo mu muryango w’aba diocesains, akaba ari na Homonier w’amakorari muri Paroisse ya Nemba.

.Ibikorwa by’ingenzi itorero rikora: Abana b’abaririmbyi bafasha abakirisitu gusenga, batura igitambo cya misa ku cyumweru baririmba. Itorero kandi rifite gahunda ihoraho yo  gusura amasantrale akajya kuvuga yo ubutumwa mu ndirimbo abiba umuco mwiza w’amahoro no kwigisha abana iby’umuryango kugirango waguke ube mugari. Itorero ryitabiriye ihuriro ry’abana b’abaririmbyi ku rwego rw’igihugu (congress) ryabereye mu Ruhengeri mu mwaka ushize wa 2017,ryahuje amatorero yose ku rwego rw’igihugu.

.Umubare w’abagize itorero: Itorero ryose rigizwe n’abana bagera kuri mirongo cyenda  (90) bose batuye mu nkengero ya Paroisse ya Nemba, mu ijana na mirongo itatu basezeranye, kuko hari abagenda bikuramo abandi bagashaha ntibagaruke ku mpamvu zabo bwite n’iz’imiryango  bashakiyemo.

.Aho itorero riherereye: Itorero riherereye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba, Paroisse Nemba, Akarere ka Gakenke mu ntara ya Amajyaruguru. Paroisse ya Nemba iri muri m 200 haraguru y’ibitaro bya Nemba  mu km 2 uturutse mu ga centre ka Gakenke kuri kaburimbo.