IMYITWARIR IGOMBA KURANGA ABA PUERI CANTORES “ABANA B’ABARIRIMBYI”
Muri make.
- Abana b’aba Pueri Cantores bagomba kuba intangarugero iwabo mu rugo kandi bagatera ababyeyi babo ibyishimo banabumvira muri byose.
- Aba Pueri Cantores bagomba kugira imyitwarire ihuje n’iya Dominiko Saviyo cyane cyane barimo guhimbaza igitambo cya Misa ndetse no mu yindi mihango Mitagatifu.
- Dushikarire guhabwa Yezu Kristu mu Karisitiya kandi twabanje kwitegura bihagije; ibi bigakorwa twagombye gutekereza ku dukosa duto duto dukunda gukorera ababyeyi n’abandi bagenzi bacu muri rusange kandi tukadusabira imbabazi.
- Benshi muba Pueri Cantores, ni abanyeshuri mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye. Ni ngobwa kugira umurava n’ikinyabupfura mu ishuri nk’uko aribyo byaranze Mutagatifu Dominiko Saviyo.
- Abana b’aba Pueri Cantores bagomba kugira isuku y’imyambaro ndetse no kumubiri, nk’uko byarangaga igihe cyose Dominiko Saviyo. Bagomba guhora bibutswa ko Roho nzima itura mu mubiri muzima.
- Abana b’aba Pueri Cantores bagomba kwirinda imyifatire yose idahwitse bashobora kwanduzwa na bagenzi babo birirwana, bakinana n’abandi.
- Aba Pueri Cantores mu kwigana Dominiko Saviyo, bagomba kuba intangarugero muri bagenzi babo, babafasha, babitangira ariko cyane cyane bakabakosora mu makosa yabo.
- Nkuko byaranze Dominiko Saviyo, aba Pueri Cantores bakwiye kujya bagisha inama kenshi kugira ngo imyifatire yabo irusheho kuba myiza.
- No mu gihe ubuzima bwacu bukendera tugomba kwibuka Imana kandi tugakomeza icyizere ko hari ubundi buzima twasezeranijwe.
ʻʻMutagatifu Dominiko Saviyo umurinzi w’abana b’abaririmbyi udusabire’’
