

LAUDATE DOMINUM Mukomeze mwamamaze Amahoro AbadushYigikiye namwe turabakunda Kuri Uyu munsi turikwizihiza Isabukuru y’imyaka 9 Pueri Cantores Butete twujuje dukomeze turyoherwe .
Murakoze Cyane
Mwaramutseho neza Bavandimwe Abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores Butete) Uyu munsi turikwizihiza Isabukuru y’imyaka 9 Ku wa 26/04/2015-26/04/2024Umuryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores Butete twujuje imyaka 9 tumaze tuvutse cg dukoze amasezerano mu muryango w’abana b’abaririmbyi PUERI CANTORES.

Bityo uyu munsi turawizihiza mu gitondo turirimba Missa ya Mu gitondo Nyuma yaho Tuzafata Ifoto Y’urwibutso .

Abanyeshuri bahise bajya ku ishuri abandi nabo bakomeze bajya mu mirimo yabo nagahunda zabo .
By’umwihariko uyu munsi Tuzakomeza tuwizihiza ubwo Ku wa Gatandatu tariki ya 27/04/2022-27/04/2024 tuzaba twizihiza Imyaka ibiri 2 Urubuga rwa Pueri Cantores Butete tubikwaho Indirimbo rumaze ;urwo rubuga ubusanzwe rwitwa PUERI CANTORES BUTETE (You Tube Channel) .

Tubikaho ibihangano byacu uyu munsi .
Tuzakomeza kuwizihiza tujya Gusura Centrale ya Gitare aho tuzifatanya n’abakristu ba Central ya Gitare muri Misa ya mbere yo kuri iki cyumweru tariki 28/04/2024 .
Nyuma yaho Tuzagarira n’aba kristu ba central ya Gitare nyuma yaho Committe ngenzuzi izagaragarize abanyamuryango ibyo bakuye mu igenzura ryo kuva 01/04_27/04/2024.
Turakomeza gushimira abantu bose bagize uruhare kugirango umuryango wacu PUERI CANTORES BUTETE ubeho.

Abo dushimira ni aba bakurikira
1)Abbé-Nzuwonemeye Theogéne
2) Abbé Ngabonziza Norbert
3)Abbé Jean François Régis BAGERAGEZA
4) Curé Longin Niyonsenga
5) Curé Jean Nepo Twizerimana

6)Aba Fratri Bose badufashije
7)Abihayimana Bose badufashije
8) Ababyeyi Bose badahwema kugufasha

9)Ama Chorale Adahwema kudufasha
10)Aba kristu ba Paroisse Saint Jean Paul de Butete Badahwema kudufasha

11)n’abandi bose bitangira Umuryango aho baba Bari hose
12) By’umwihariko twe Abanyamuryango ba PUERI CANTORES BUTETE Natwe Turabyishimira kuko kuba abo turibo tubikesha umuryango .


Ndaje Nshimira COMMITTEE YA Pueri Cantores Mu Rwanda COMMITTEE YA PUERI CANTORES MURI Diocese Ya Ruhengeri

Murakoze.
Biteguwe na *UWAMUNGU Emmanuel* .
Amatorero y’abana b’abaririmbyi amaze kuba menshi, yahaye Fernand Maillet igitekerezo cyo kuyahuriza hamwe mu muryango mpuzamahanga w’abana b’abaririmbyi. Nibwo Maillet atangije igitekerezo cye mu w’i 1938, abinyujije mu kinyamakuru cy’itorero cyitwaga « chronique de la manécanterie ». Nyamara intambara ya kabiri y’isi ntiyatumye uwo mugambi ubasha kujya mu bikorwa.
Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose yabaye kuva mu w’i 1939-1945, umubano hagati y’ibihugu , cyane cyane Ubudage n’Ubufaransa, wari mubi cyane maze Musenyeri Maillet ashaka kuwuzahura akoresheje abana bato b’abaririmbyi abaha ubutumwa bw’uko bagomba kuririmba kandi bakaba intumwa z’amahoro mu si yose.
Yashoboye mu w’i 1945, guhuriza hamwe amatorero yose mu muryango umwe wiswe « Federation Internationale des Pueri Cantores”, umuryango mpuzamahanga w’abana b’ababririmbyi.
Mu w’i 1947, umuryango wemewe ku buryo budasubirwaho n’Inama y’Abepiskopi b »Ubufaransa. Mu w’i 1951, niho ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya bwemeye ku mugaragaro amategeko agenga umuryango Mpuzamahanga w’Abana b’Abaririmbyi. Intego ya Musenyeri Maillet y’uko bana bose b’abaririmbyi baba intumwa z’amahoro yagezweho, ibyo bigaragara muri congres (kongere) mpuzamahanga zabereye mu mugi wa Cologne ho mu Budage (1953) n’indi yakurikiyeho ikabera i Paris mu BUfaransa (1956).
Kuva mu w’i 1953, umuryango w’abana b’abaririmbyi « Pueri Cantores », waramamaye cyane ku isi yose. Mu bihugu 62, Pueri Cantores yari yarahageze hari abana b’abaririmbyi 100 000. Nyuma y’imyaka 3 hari amatorero y’abana b’abaririmbyi 2240.
Kuva aho Papa Pawulo wa VI yemereje ko tariki ya 1 Mutarama ari umunsi w’amahoro, iyi tariki ni umunsi mukuru ku ba Pueri Cantores. Na nubu mu nshingano z’aba Pueri Cantores, amahoro y’Imana niyo ari ku isonga, nk’uko intego yabo ibishimangira muri iyi nteruro: Demain tous les enfants chanteront la paix de Dieu », bisobanura ngo « Ejo abana bose bazaririmba amahoro y’Imana ».
Musenyeri Maillet yayoboye umuryango kuva washingwa kugeza igihe atabarukiye muri Gashyantare 1963, maze asimburwa na Musenyeri Romita.
N’ubwo umwambaro atari wo muntu ariko utuma bashobora kumenya igice aherereyemo, ugatanga n’igisobanuro k’uwo ari we. Ntawashidikanya ko ufitiye akamaro abana b’abaririmbyi cyane cyane iyo utangwa ku mugaragaro n’abahagarariye Kiliziya, imbere y’imbaga y’abakristu mu gitambo cy’Ukaristiya.
Mu bihugu bavuga icyongereza umwambaro w’amakorari rimwe na rimwe ni ikanzu ifite ibara ryihariye hamwe n’igishura. Ahandi bahisemo ikanzu yera ifite ingofero cyangwa itayifite; iyo kanzu bayambara bayikenyeje umukandara cyangwa umushumi. Natwe ni yo dukoresha, uretse ko twongera ho umusaraba w’igiti kugira ngo dutandukanye abana b’abaririmbyi n’abahereza. Ubusanzwe umwambaro w’itorero ry’abana b’abaririmbyi ni ikanzu y’umweru, umushumi ndetse n’umusaraba w’igiti. Buri mwana agomba kugira ikanzu ye bwite ikaba ifite nimero cyangwa se iriho izina ry’umwana. Ni we ubwe ugomba kuyimenya, bityo ntihashobore kuba amahane abana barwanira amakanzu. Ni ngombwa rero ko hateganywa mu sakarisitiya aho bamanika ayo makanzu cyangwa akabati ko kuyabikamo. Kugira ngo umwana yambikwe uwo mwambaro kandi agomba kuba yarateguwe bihagije rwose.
Mu guhabwa ikanzu imbere y’imbaga y’abakristu, ni ngombwa ko umwana yumva ko yiyemeje kwinjira mu muryango w’abana b’abaririmbyi. Buri gihe azahora abizirikana n’igihe gisanzwe imyifatire ye mu kiliziya izarushaho kuba myiza. Ntabwo umwana azahabwa ikanzu batarabanje kumutegura igihe gihagije. Igihe yenda guhabwa ikanzu agomba kwiherera igihe gito ndetse akaba yanahabwa penetensiya ku mugoroba ubanziriza umunsi wo guhabwa ikanzu.
Nyagasani Yezu Kristu,
wowe waduhaye ijwi ryiza,
dufashe kurikoresha neza,
turirimba ikuzo ryawe.
Turasabira abana b’isi yose bihatira nkatwe,
kwizihiza imihango ya Kiliziya,
yerekeye guha Imana ikuzo riyikwiye,
cyane cyane igitambo cya Misa.
Bikiramariya nyina wa Yezu n’uwacu,
turifuza kuririmba neza uko tubishoboye,
kugirango umwana wawe akundwe.
Mutagatifu Dominiko Savio,
umurinzi w’abana b’abaririmbyi,
Udusabire.
IMYITWARIR IGOMBA KURANGA ABA PUERI CANTORES “ABANA B’ABARIRIMBYI”
Muri make.
ʻʻMutagatifu Dominiko Saviyo umurinzi w’abana b’abaririmbyi udusabire’’
Umuririmbyi atura imana ijwi rye,
Rigaherekeza igitambo cya misa,
Rigashengerera isakaramentu ritagatifu,
Rigasingiza umubyeyi wa yezu n’abatagatifu,
Ibyo byose akabigira ashaka gufasha abandi,
gusenga Imana,
Kuyishimira no
kuyitakambira