






















































































Ibisubizo bizagirwa ibanga, bizashingirwaho harebwa uko umuryango Pueri cantores uhagaze mu Rwanda bifashe mu mpinduk no kugena icyakongerwa mo imbaraga ngo Pueri Cantores Rwanda itere imbere kurushaho.
sharing ku banyamuryango uzi .
Uyu uba ari umunsi w’ingenzi kuri Pueri Cantores
Uko Pueri Cantores zo muri Diyosezi ya Kabgayi zizihije umunsi wa Mutagatifu Dominiko Saviyo
Umuryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) ni umuryango wa agisiyo gatorika wisunga Mutagatifu Dominiko Saviyo nk’uko byatangajwe na Papa Piyo XXII ku itariki 8 Kamena 1956. Umunsi w’uwo murinzi mutagatifu wizihizwa ku itariki 9 Werurwe buri mwaka.
Kimwe n’abandi bana bose ku isi, uyu mwaka wa 2025, amatorero ya Pueri Cantores yo muri diyosezi yizihuje umunsi wa Mutagatifu Dominiko Saviyo umurinzi w’abana b’abaririmbyi hakorwa ibikorwa binyuranye hakurikijwe uko amatorero yagiye abitegura. Wabaye umunsi wo kongera kwisuzuma, no kwiyambaza Mutagatifu Dominiko Saviyo by’umwihariko.
Nguku uko Pueri Cantores Mushishiro bizihije uyu munsi:
Ibi byose babifashijwemo n’abapadiri ba Pariwasi Mushishiro, Ababikira b’abavizitasiyo, n’abayobozi b’itorero.


P.C Kabgayi bizihije umunsi wa Dominiko Savio baririmba igitambo cya misa ya 11h00, nyuma yaho barahura basangira bombo ari nako biyibutsa ibyaranze Mt Dominiko Savio.

Ejo bizihije Umunsi wa Mutagatifu Dominiko Saviyo:



Cyabaye igihe cyo kongera abanyamuryango mu matorero ya Pueri Cantores zo muri Diyosezi ya Kabgayi
Muri iki gihe cy’impeshyi kuva tariki 11 Kanama kugera taliki 15 Nzeri 2024, amatorero ya Pueri Cnatores amwe yo muri diyosezi ya Kabgayi yakiriye abanyamuryango bashya. Izo ni Pueri Cantores za Cyeza, Byimana, Mushishiro, Kivumu na Karambi.
Ku itariki 11 Kanama 2024, abana 29 bashya bakiriwe mu muryango mu itorero rya Paruwasi ya Cyeza, ku itariki 18 Kanama hakirwa abana 34 mu itorero rya Paruwasi ya Mushishiro, uwo munsi kandi tariki 18 Kanama hakiriwe abana 18 mu itorero rya Paruwasi ya Byimana, ku itariki 1 Nzeri hakirwa abana 46 mu itorero rya Paruwasi ya Kivumu, naho ku itariki 15 Nzeri hakirwa abana 32 bo mu itorero rya Paruwasi ya Karambi.
Kuri ubu amwe muri ayo matorero ya Pueri Cantores akaba yarafashe intego yo kwakira amasezerano y’abana bashya buri mwaka. Urugero ni nk’itorero rya Paruwasi ya Mushishiro ryaherukaga kwakira abana 21 ku itariki 21 Mutarama 2024, rikaba ryongeye kwakira abandi 34 ku itariki 18 Kanama 2024.

Pueri Cantores Mushsihiro ku itariki 18/8/2024

Pueri Cantores Kivumu ku itariki 01/9/2024

Pueri Cantores Karambi ku itariki 15/9/2024

Pueri Cantores Cyeza ku itariki 11/8/2024